Amasomo umuntu yiga mu mashuri yisumbuye agira ingaruka nini ku
buzima bw’umuntu, yaba yarahisemo neza bikamufasha gutera imbere yaba
atarahisemo neza bikamugora ubuzima bwose. Kuko ari ibintu
biba bizakurikirana ubuzima bw’umuntu, ni ngombwa ko umuntu najya kubikora
yitonda, agasoma , akanagisha inama. Ikinyamakuru isokotv kikaba
cyabakusanirije ibintu 5 bw’ingennzi umuntu yakwitaho mbere yo guhitamo ishami
aziga mu mashuri yisumbuye
1. Kwita
kubyo ushoboye kandi bigushimisha
Iyo umuntu ahisemo
amasomo we yiyizho ko ashoboye kandi anamushimisha, bimuha umwete uhagije wo
kwiga. Iyo wakuze wiyumvamo ko ushoboye isomo ngo uba wifitemo ubushobozi
karemano mu gukora iryo somo bityo iyi ikaba ari ingingo y’ibanze yo
kwitabwaho. Bityo umuntu aba agomba akabanza agasuzuma ubushobozi bwe mu masomo
yose.
2.
Kwita ku masomo mashya
nyuma y’uko umuntu
ahisemo ishami aziga, agomba kubanza akamenya amasomo mashya yaba
yarinjijwe mu ishami agiye kwiga, kubera ko hashobora kuba harinjijwemo
amasomo mashya . ayo masomo mashya ngo ashobora kuba inzitizi umuntu
atarakurikiranye kuko ayo masomo ashobora kumutsinda kandi yari azi ko iryo
shami aryumva neza.
Bisaba gukora
iperereza ku masomo yose yaba yaremejwe ko azigwa mu ishami rizigwa, kuko
bishobora kuzamuviramo kwicuza kandi yari azi ko yahisemo ishami
ashoboye.
3. Gusuzuma ishami wifuza ko riba ku
bigo wifuza
Hari igihe usanga ishami
ushaka kwiga ritaba ku kigo ushaka , yewe rimwe na rimwe ugasanga ikigo
wabonyeho ishami wifuza wenda kitujuje ibisabwa na kaminuza zimwe na zimwe ku
buryo utabanje gukora ubushakashatsi bwimbitse bishobora kuzakugiraho ingaruka.
Ubwo abantu bagirwa inama yo kubanza gukora ubushakashatsi, ku kigo
bashaka kwigaho, kuko gishobora kuba hari ibyo kitujuje.
4. Kureba
urwego isomo ushaka kwiga ryigishwaho mu kigo wahisemo
Umuntu agomba kubanza
kumenya urwego ishami umntu asabamo rirhoo ku kigo yifuza. Mu bhugu
biteye imbere , amasomo yigishwa ashyirwa ku mubuga za internet z’ibyo bigo,
ariko nko mu Rwanda twabagira inama yo kujya abantu babanza bakarera urwego
rw’imitsindire mu bizamin bya leta icyo kigo kiriho muri iryo shami .
5. Gutekereza
ku cyo wifuza kuba mu buzima .
Umuntu iyo yiga ahanini
aba afite ikintu yifuza kuzaba mu buzima bwe. Umuntu iyo yiga cyangwa
agiye guhitamo ishami ubisanishije. Gusa iyo umuntu nta kintu yateganije mu
mute we, amasomo yumva mu ishuri aba ahagije ngo azagire akazi runaka akwerekezamo
.
Mu gusoza iyi nkuru
twabibutsa ko itangazo Minisiteri y'uburezi MINEDUC yatangaje ko
izatangaza amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza
n'ikiciro rusange mu mwaka ushize w'2017 ku wa 09 Mutarama 2017 saa tanu
(11h00).
No comments:
Post a Comment