Umugore w’imyaka 24 mu gihugu cya Uganda yishe umugabo we nyuma yo
kwanga gutera akabariro, ariko umugabo ngo yangaga kubikora bitewe n’uko
umugore we yari amaze igihe gito abyaye, kandi abaganga barabagiraga inama yo
gutegereza byibura amezi 6 .
uyu
mugore witwa Harriet Nambi wari
utuye mu mujyi wa Kaliro, yicishije icyuma umugabo we,Musa Batera
w’imyaka 25, amuhora ko yanze ko baryamana, kuko yari amaze amezi abiri gusa
abyaye abazwe
Daily Nation
dukesha iyi nkuru ivuga ko umuturanyi
w’uyu muryango, yabwiye Polisi ko wari umaze iminsi urimo intonganya, umugore
ashinja umugabo we kwanga ko baryamana.
Yagize
ati “Yambwiraga ko umugabo we amwangira ko bakora imibonano mpuzabitsina igihe
abishaka. Namusabye ko yategereza kuko yabazwe ariko yanga kubyumva. Nagerageje
kumusaba ko yabitwara gake ariko ambwira ko agiye kugirira nabi umugabo we,
maze atashye amutera icyuma.”
Batera wishwe asize abagore
batatu, umuvugizi wa polisi muri aka karere nawe yemeje urupfu rw’uyu mugabo,
anagira inama abaturage yo kujya bifashisha indi miryango cyangwa inzego z’ubuyobozi
mu gihe habayeho amakimbirane. Umurambo w’uwo
mugabo wayishyinguwe, n’umugore akomeza gufungwa mu gihe n’iperereza rigikomeje
.
source : www.nation.co.ke
No comments:
Post a Comment