Nyuma yahoo leata ya Tanzaniya yirukaniye Abanyarwanda benshi mu 2013, byavugwaga ko babagayo
bnyuranije n’amategeko, , ikinyamakuru The East Afrivcan gitangaza ko hongeye
kwirukanwa abantu babagayo binyuranije n’amategeko harimo abanyarwanda 8.
Umuyobozi w’Ibiro
bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Kilimanjaro, Albert Rwelamira, yavuze ko mu
bo basabye kuva muri iki gihugu harimo abatangiye kuba muri Tanzania mu buryo
bunyuranyije n’amategeko kuva mu 1972.
Ati “Twabohereje mu
bihugu bakomokamo, niba bifuza kugaruka muri Tanzania bagomba kubahiriza
ibisabwa byose.”
Nk’uko The EastAfrican
yabyanditse, Rwelamira yavuze ko benshi mu birukanwe muri iki gikorwa cyo
gushakisha ababa mu gihugu mu buryo butemewe cyatangiye umwaka ushize, bari
barashyingiranwe n’Abanya-Tanzania.
Mu bantu basaga 100 ,
birukanwe harimo abantu 23 bo batememerewe gukandagir ku butaka
bw’icyo gihugu kubera ibyaha bagiye bahakorera aho hakaba harimo
Abanya-Ethiopia umunani, barindwi bakomoka muri Bangladesh, Abanya-Kenya
batanu, Umurundi, Umugande n’Umunya-Nigeria 1.
Ubu nibwo hongeye
kwirukanwa abanyarwanda kuva perezinda Maghufuri yajya ku butegetsi muri 2015,
umubare munini wbo ukaba wari warigeze kwirukanwa muri 2013.
No comments:
Post a Comment