Theo Bosebabireba yahagaritswe muri ADEPR azizwa ubusambanyi - Isoko

Isoko

Ads Here

Tuesday, January 9, 2018

Theo Bosebabireba yahagaritswe muri ADEPR azizwa ubusambanyi



Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka "Bosebabireba" mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y’abemeramana, yatenzwe mu itorero ADEPR azizwa ubusambanyi.
Bosebabireba umaze imyaka irenga icumi yamenyekanye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo ‘Ikiza urubwa’, ‘Ingoma’, ‘Icyifuzo’, ‘Bugacya’, ‘Bosebabireba’ n’izindi.
Uyu muhanzi yagiye avugwaho amakuru yo gutera inda abakobwa ariko akabihakana ariko ni byo byaje kumwirukanisha mu itorero yasengeragamo.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kicukiro Shell muri ADEPR, Pasiteri Rubazinda Callixte, yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru ko Uwiringiyimana Theo wabarizwaga muri iryo torero yahagaritswe azira ibyaha birimo icy’ubusambanyi.
Yavuze ko nyuma y’ibyaha yagiye avugwaho atemeraga yari yarahagarikiwe ibihangano mu buryo bw’agateganyo mu itorero nyuma hakorwa igenzura ryemeje ibyo ashinjwa bituma ahagarikwa byeruye kuwa 30 Ukuboza 2017.
Pasiteri Rubazinda yashimangiye ko "Bosebabireba" yahaniwe ubusambanyi.
Yagize ati "Raporo twari dufite ni iy’icyaha cy’ubusambanyi kandi twarabikurikiranye dusanga ni byo na we arabitwemerera, dusanga nta wundi muti rero nk’umuntu wabaye umuvugabutumwa tumwemera mu itorero tugomba kumuhagarika akazabanza akaza gusaba imbabazi itorero n’abo yahemukiye tukabona kumwakira. Na we yarabitwemereye."
Pasiteri Rubazinda avuga ko ibyaha byatumye Bosebabireba ahagarikwa bifitanye isano n’ibyo amaze igihe avugwaho ko hari abakobwa bivugwa ko babyaranye, gusa ngo itorero byo ntiribikurikirana kuko icyaha n’ubundi ari ubusambanyi bumunga ubuzima bwa gikirisitu bw’umuntu.
Hari amakuru avuga ko ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2018, Bosebabireba yakumiriwe ku muhango w’igaburo ryera kuko atari umukirisitu wa ADEPR.
Twagerageje kuvugana na Theo Bosebabireba ku ihagarikwa rye muri ADEPR ntiyaboneka ku murongo wa telefoni asanzwe akoresha.
Theo Bosebabireba w’imyaka 36 ni umugabo ufite umugore n’abana barindwi yemera, barimo uwo yibarutse ku wa 19 Kamena 2017 agahamya ko ahagaritse urubyaro.

Source : igihe.com 

No comments:

Post a Comment