Kugira amaribori no kwitukuza byimishije benshi akazi . - Isoko

Isoko

Ads Here

Tuesday, January 9, 2018

Kugira amaribori no kwitukuza byimishije benshi akazi .



Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Ghana (GIS) rwranze guha akazi y’akazi abantu bitukuje uruhu n’abafite amaribori ruvuga ko mu myitozo ikomeye ruzabakoresha bashobora kuva amaraso.
Ibi byarebaga cyane abantu bishushanyije ku ruhu (tatouage ) , abagendera imitego, abitukuje n’abafite imisatsi yo mu bwoko bw’amaderedi ( dreadlocks ).
Umuvugizi wa GIS, Spt Michael Amoako-Attah, yavuze ko muri ako kazi bakora imyitozo ikomeye ku buryo abateye batyo bishobora kubagiraho ingaruka ikomeye.
Yagize ati “Akazi dukora gasaba imbaraga nyinshi n’imyitozo ikomeye ku buryo ufite uruhu ruriho amaribori cyangwa yaritukuje muri iyo myitozo ashobora kuva amaraso.”
Mbere yo kwemererwa ako kazi, abakandida babanza gukorerwa isuzuma n’abaganga ku mubiri wose.

Ibi byateje ikibazogikomeye mu baturage kuko umuntu wee wemererwga gusaba akazi yatangaga amadorali 11,  ariko ubu abemerewe bakaba ari 500 gusa aho abasaga 83500 bose bangiwe kubera zimwe muri izi moamvu zavuzwe haruguru

Abadepite  ntibabyumvise kimwe kuko hari abashyigikiye icyo cyemezo hamwe n’abakirwnije. Umwe muri bo witwa Richard Quashigah agira inama aba baturage kwishyira hamwe, bakarege byibura bagasubizw amafaranga batanze basaba akazi. Hari n’abishimiye ibi bymezo bavuga ko kwitukuza ari ukwikuraho ubwiza karemano Imana yaguhaye.


Source : BBC

No comments:

Post a Comment