Imikanyari akenshi iyo yageze ku muntu bimutera kumva atishimiye uko
ameze rimwe na rimwe n’abamubona bakabona adasa neza ;
ku buryo hari n’abashora akayabo bagura amavuta anyuranye yo kuyirwanya rimwe na rimwe aba yifitemo ibindi biyagize byakwangiriza uruhu rw’umuntu. Urubuga isokotv, rwabakusanyirije ibintu byoroshye mwakoresha mu kwirinda iminkanyari .
Kwisiga umweru w'amagi mu maso.Umweru w’amagi uba ukize cyane ku ntungamubiri za proteine , zifasha mu kurinda utwobo tuza ku ruhu , bityo uruhu rugahora rumeze neza bikaba inzira yo kwirinda iminkanyari. Umuntu afata amagi ateste akamena, akavangamoibiyiko 2 by’umutobe w’indimu, akavangamo amavuta yo kwisisa ( akoze mu mizabibu byaba ari byiza kurushaho ) umuntu akisiga mu maso iminota byibura 15 , nyuma akoga amazi meza , akabikuraho. Kubikora wikurikiranya birwanya iminkanyari kandi ku buryo bwihuse. Ubu ni uburyo umuntu yategura amavuta amufasha kugira uruhu rwiza. kuri iki umuntu akoresha umweru w'amajyi gusa.2.Kwisiga umutobe wa cocombre ( cucumber )Uba wifitemo ubushobozi bwo kurwanya iminkanayri ukanagira ubushobozi bwo kurinda uruhu kwangizwa n’amavuta. Uyu mutobe umuntu arawufata , agakozamo ipampa akajya yisiga azengurutsa amaso gusa, warangiza ukajya utegereza iminota 10. Umuntu akaba anashobora kubikora inhuro zose ashaka. Uyu mutobe iyo ukoreshejwe neza, utuma umuntu agira isura isa neza kandi izira iminkanyari.3. Kwisiga karoti
Karoti ubwazo zifitemo intungambiri zituma ururhu rudasaza , zikanigiramo n’izindi z
irinda ubwndu bworoheje bushobora gufata uruhu. Umuntu afata karoti ebyiri kazironga nyuma akazikatamo dutoduto , nyuma ukazivangavanga zikamera nk’ikintu kimwe. Umuntu akavangamo amavuta y’inka . iyo umaze kubivanga urakoroga umwanya uhagije ku buryo bihinduka nk’amavuta yo kwisiga . umuntu ashobora guhita yisiga ako kanya cyangwa akabika muri firigo , bikaba nka gikotoro , iyo umuntu abyisize aba akingiye uruhu rwe kugira iminkanyari, n’uwari uyifite aba ari imwe mu nzira zo kuyikuraho.
4. Kwisiga imineke
imineke iba yibitsemo intungamubiri zo mu bwoko bwa potassium na vitamini A ,
nayo ikaba ari imwe u miti ntashidikanywaho mu kurwanya iminkanyari.umuntu
afata imineke agayitonora, akayifanga n’ibiyiko 2 by’ubuki,akanavangamo amavuta y’inka . umuntu arakoroga bikanyara ikinombe kimeze nk’mavuta ya gikotoro . umuntu arabyisiga akamara iminota nka 20 , nyuma agakaraba amazi meza. Ibi bituma umuntu agira isura itoshye kandi atanashoboa kugira iminkanyari.
5. Kwisiga avoka
Avoka ubwazo ziba zifitemo intungamubiri nyinshi n’amavitamini by’ingirakamaro ku ruhu . umuntu afata igisate cya avoka, akagishyira mu kintu nyuma akavangamo ibiyiko 3 by’amavuta y’imizabibu. Uravanga nyuma amavuta avamo ukayisiga mu maso ukamazaho iminota 20. Nyuma ugakraba amazi meza.
Uburyo bwose wahitamo bwagufasha bitewe n’ubwo wahitamo gukoresha ugira ngo urinde uruhu rwawe, gusa umuntu agirwa inama yo kubikora inshuro nyinshi mu cyumweru. Ikindi urugero rw’ikiyiko twavugaga muri iyi nkuru ni ikiyiko cy’icyayi (teaspoon ).
Tuesday, January 9, 2018
Ibintu byoroshye kandi utari uzi byagufasha kurwanya iminkanyari
Tags
# UBUZIMA
About Unknown
Templatesyard is a blogger resources site is a provider of high quality blogger template with premium looking layout and robust design. The main mission of templatesyard is to provide the best quality blogger templates which are professionally designed and perfectlly seo optimized to deliver best result for your blog.
UBUZIMA
Labels:
UBUZIMA
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
No comments:
Post a Comment