Umwaka wa 2017 dushoje, hashora kuba hari ibintu byinshi
byakiubangamiye cyangwa bigatuma akazi kawe wakoraga katagenda neza nk’uko
wabiteguraga, bikakubangamira , rimwe na rimwe, bikaba byanavamo impamvu zo
kudindira mu iterambere cyangw kubaho utishimye uko byagakwiye. Urubuga isoktv
, rwabakusanyirije ibitekerezo by’inzobere umuntu ashobora kwifashisha, akaba
yagira icyo ahindura ku migendekere ya 2017, bityo uyu mwaka dutangiye wa 2018
ukaba wazaba mwiza kurushaho cyane cyne mu
kazi kagutunze ka buri munsi.
Kwirinda ubwoba
Hari abantu benshi ngo usanga bariziritse ku kazi
batishimiye ku buryo hari n’abakamaraho
imyaka kandi wenda urugero Atari ibyo bize, bibahemba amafaranga make,
bibashyira mu byago, nabo bakaba babkora
batishimye. Izobere n’umujynama
mu gucunga abakozi James Opio
ajya inama y’uko umuntu yafata umwanzuro akareka ubwo , kuko n’ubundi
umuntu aba adakra ako kazi kubera urukundo, ahubwo aba akaziritsweho n’ubwoba
gusa.
2
Kuva ku izima
Kuva ku izima ni ikintu gikunda gutsinda abantu benshi,
bakaba barakoze, imishinga ikomeye ,
nyuma byajya kugera aho bigera bakava ku izima bagateshuka ku ntego bihaye,
bakabivamo. Ibyiza umuntu ngo ntiyakabaye yemera gutsindwa kuko iyo bigoye hab
hakiri andi mahirwe yo kuba inzitizi
zavaho bikagenda uko byateguwe.
3
Kwirinda kwangirika mu mutwe.
Iki kintu ngo gikora ku bantu besnhi aho usanga umuntu afite ikintu yisizemo , wenda
nk’umuyobozi , uburyo akazi gatangwamo, umukozi mugenzi wawe cyangwa ikindi
kintu kikugenga mu kazi . iyi ngeso ngo umuntu aba asabwa kuyireka kuko buri
gihe aba yumva ari umucakara w’icyo kintu ,
binamugiraho ingaruka mu miterereze no
mu gutuma yagira indi nyungu yabyaza
amahirwe yashobokaga muri ako kazi.
Gutuza
Umuntu ngo biba byza iyo yicecekeye yewe n’aho byari biri
ngombwa ngo avuge . kuvugisha umuntu
mukuru cyane cyane iyo ari kugutonganya
cyangwa kukunenga ntabwo ari byiza kuko mubyoyakubwira cyangwa yakunenga
ntihaburamo icykugirira akamaro kimwe rero no mu kazi gutuza ni inby’ingezi
cyane cyane ku bakuruta.
5 Kugabanya kuba rugabishabirenge.
Hari abantu baba ari abanyampuhwe bakabije, ku buryo usanga bafasha abandi bo bagasa
n’abiyibagirwa, cyangwa rimwe na rimwe ibyabagirira akamaro kababiha abandi .
umuntu akangururwa kureba ko bya bindi akorera abandi nawe bishobora kuba
intangiriro na we akagira aho yikura n’aho yigeza cyangwa bikamubera
intangiriro nziza yo kugira ikintu yikorera.
6 Kureba icyo ukeneye kwiga
Kureba icyo ukeneye kwiga
ni ingirakamaro cyane cyane
ibifite aho bihuriye n’akazi ukora ka
buri munsi. Umuntu agomba kubanza
agatekereza ku kazi akora, impamvu agakora n’icyo akeneye kugeraho. Si ngombwa
ngo umuntu ajye kwiga ibi ku mashuri,
ahubwo no kubona umwanya umuntu akaganira n’abamurusha inararibonye mu kazi
cyangwa bafite ibyo bagezeho bigaragara
bamurusha, nayo ni inzira nziza. Ibi tuvuze ni inama zatanzwe n'abahanga backeya si ukuvuga ko ari byo byonyine,hari n'ibindi byinshi.
No comments:
Post a Comment