Abana bakoreye bakoreye icya leta muri gereza barushije abakoze bataha iwabo. - Isoko

Isoko

Ads Here

Wednesday, January 10, 2018

Abana bakoreye bakoreye icya leta muri gereza barushije abakoze bataha iwabo.



Imibare igaragaza ko abana bakoze   ikizamini cya  leta umwaka w’amashuri 2017  bafunze n’abagororwaga,   muri gereza ya Nyagatare bagitsinze ku rwego rushimishije cyane, ku buryo,  binagaragara ko baba baratsinze kurusha abakoze  bataha iwabo .

Nkuko bigaragazwa mu bana 16 barangije amashuri abanza ,  umunani muri bo baje mucyiciro cya mbere ( division 1 ) , barindwi (  7) baza mu cyiciro cy kabiri hamwe n’undi umwe aza mu cya gatatu ( divion 3) . Iyi mibare uyigereranije usanga ari ijanishga riri ku rwego rwo hejuru kuburyo tutabura wemez ko btsize kurusha abakoze bataha iwabo.
Mu bana batanu bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange, umwe yaje mu cyiciro cya mbere; babiri mu cya kabiri na ho abandi babiri baza mu cya kane.
Nk’uko bitangzwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), abatsinze ikizamini gisoza amashuri abanza bazakomereza mu mashuri y’icyiciro rusange muri gereza na ho abarangije icyiciro rusange bazakomereza mu ishami ry’amashuri yisumbuye y’imyuga na ryo riri muri gereza.
 Kubona amahirwe yo gukomeza amasomo umuntu afunze, ni ibintu udapfa gusanga ahantu henshii kuko mu bihugu byinshi umuntu ufunze aba yarambuwe uburenganzira bwose.


No comments:

Post a Comment