Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku
mpunzi hamwe ‘ishai rishinzwe ibiribwa ku isi biratabariza impunzi zahungiye mu
Rwanda kuko ngo aaterankunga babuze ku buryo bizagorana kongera gufasha impunzi
kubona inkunga zagenerwaga , ku buryo izganamukaho hafi 75 %.
Iyi miryangi itangaza ko hari hasanzwe
hakenerwa miliyoni 140$ ( z’amadorali ) hakaba harabonetse 20$ gusa.
Imibare
itangwa na PAM na HCR yerekana ko muri Nzeri 2017, yahaga buri mpunzi ibiribwa
bingana n’ibiro 16.95 buri kwezi bigizwe ahanini n’ibigori, ibishyimbo, amavuta
y’ubuto n’umunyu.
Abandi bahabwaga amafaranga
ibihumbi birindwi na magana atandatu (7600 Frw) yo kugura ibintu nkenerwa
byababeshaho.
Kubera ko abaterankunga
bagabanyije inkunga yabo mu buryo bugaragara, PAM na HCR bavuze ko nta
bushobozi buhagije bafite bwo gukomeza gufasha impunzi z’Abarundi
n’Abakongomani nk’uko bisanzwe. Inkunga yayo ngo igiye kugabanukaho 75%.
HCR itangaza ko gahunda yari
yaratangajwe na leta y’u Rwanda yo gufasha impunzi kwiga imishinga y’iterambere
yazifasha kwibeshaho , ari kimwe mu by’ingenzi bizunganira izi mpunzi gukomeza
ubuzima mu gihe inkunga zaba zitaboneka neza.
Imwe muri
Politiki PAM ivuga ko izafashamo u Rwanda ni uguha akazi impunzi hanyuma
zigahembwa ibiribwa cyangwa amafaranga. Iyi politiki ngo izabanziriza ku mpunzi
60 000 nk’uko itangazo rya PAM na HCR ribivuga.
Ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isi (PAM), rifasha abantu bagera kuri
miliyoni 80 bo mu bihugu 80 bakeneye ibiribwa biganjemo impunzi, ababa mu duce
twayogojwe n’amapfa cyangwa imyuzure ndetse n’abatagira za Leta zibitaho.
Mu Rwanda, PAM na HCR
bikorana na Leta kugira ngo impunzi zigera ku bihumbi 170 zibone uburyo bwo
kubaho bubereye ikiremwamuntu.
Inkunga z’umwihariko
nk’izigenerwa abana , abagore batwite, ababana n’ubwandu bw’agkoko gatera SIDA
, zo zizagumaho nk’uko zatangwaga.
No comments:
Post a Comment