Nyuma y'ihagarikwa ry'umuhanzi Bosebabireba , hari abayobozi bo muri ADPER bashinjwe
amakosa arimo kunyereza umutungo bamwe bikabaviramo gufungwa umwaka ushize , hari
abo byaviririyemo kwamburwa ubudahangarwa n’inkoni y’ubushumba abandi bahagarikwa mu miromo
barimo bishop Tom Rwagasana, wari
umuvugizi wungirije na Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubukungu n’imari
n’abandi bagera kuri bane , bose bahagaritswe
bazira anmakosa anyuranye bakoze mu gihe cy’akazi.
Amakuru atugeraho yemeza ko aba bose bagiye
bahagarikwa , ku nshingano bari bagiye bafite mu midugudu iwabo aho basengeraga
aho nyine hari imihango igenewe
abakirisitu btitabira irimo nko kujya ku igaburo, n’izindi nama zigenewe bakirisitu b bujuje ibisabwa .
Rev.Pastor Nkurunziza Richard umushumba wa ADEPR
Paruwasi ya Kicukiro Shell yatangarije ikinyamakuru yabwiye Iyobokamana ko Tom Rwagasana yahagaritswe ku Cyumweru
tariki 7 Mutarama 2018, aho kugeza ubu atemerewe kwegera igaburo ryera ndetse
no kuba yakwitabira inama z’abakirisito. Rev. Pastor Richard kandi yakomeje
avuga ko ibyaha Tom Rwagasana ashinjwa bifitanye isano n’ibyimicungire mibi
y’umutungo w’itorero rya ADEPR yakoze ubwo yarakiri umuvugizi wungirije
Mu bayobozi bahagaritswe
ni Eng. Sindayigaya Theophile wahoze ari Pasiteri muri Paruwasi ya Kamashashi,
Mutuyemariya Christine wahoze ari DAF wa ADEPR akaba yari n’umudiyakoni ku
mudugudu Kamashashi ndetse na Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije wa
ADEPR .
Thom Rwagasana nyuma nyuma yo kwamburwa ubupasiteri yahagaitswe no mu bindi
Bishop Tom Rwagasana we yari yahagaritswe ku nshingano z’ubupasiteri mu
mwaka wa 2017, nyuma yo gufungurwa , aho yari
yafunganywe na mugenzi we Bishop Sibomana Jean
bazira amafaranga asaga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda yabuze hagati ya
2015 na 2016.
Ubuyobozi bukuru bwa ADPER mu Rwanda bwo
butangaza ko butagira icyo bhindura ku myanzuro yaba yabafatiwe, kuko mu
midugudu aho basengera ari bo baba bazi abakrirsitu neza ku buryo bafata
umwanzuro, gusa wenda bakamenyesha inzego zisumbuye mu nyandiko.
Iri hagarikwa ribaye nyuma y’uko umuhanzi wabicaga
bigacika UWIRINGIYMANA Theogene , nawe
hashize iminsi mike afatiwe icyemezo cyo guhagarikwa mu itorero ADPER ashinjwa
ubusambanyi n’izIndi ngeso mbi .
No comments:
Post a Comment