Inzoga inyowe ku rugero ni niza cyane ku buzima
Abantu benshi mu buzima bwa buri munsi , harimo abakunda inzoga
kuburyo kuyibura baba batabasha
kubyihanganira . Iyo tuvuga inzoga, tuba tuvuga ibinyobwa byose bisembuye,
cyaba ikigage, urwagwa, primus, amstel, waragi, whisky, Nguvu , Viki ,
Umunanasi n’izindi. Izi zose n’ubwo
zitanganay umusemburo , zose ziri mu rwego rumwe.
Isokotv yabateguriye iyi nkuru kugira ngo abanywa inzoga bamenye akamaro ifitiye umubiri wabo, kuko harimo
abari bazizi n’abatazizi, ariko kandi turagaruka ku ngaruka zikomeye inzoga
zigira ku buzima bwa muntu mu nkuru irkurikira iyi , bityo tukaba twabibakusanyirije kugira ngo
umuntu amenye icyo yakora bitewe n’uko yahisemo.
Iyo ubikurikije rero dore ibyiza:
1.Kuko alukolo ituma umubiri ukora cholesterol (soma
koresiterolu) nziza, kunywa mu rugero bigabanya ibyago byo kurwara umutima
Aha ntibisobanuye
ko umuntu wese utanywa inzoga, ahita arwara umutima kuko , cholesterol ishobora no kuboneka ivuye mu bwoko bumwe na
bumwe b’ibiribwa , ariko ku rugero ruto, bisobanuye ko mu nzoga wenda niho
iboneka ku rugero runini ariko no mu
bindi biribwa yaboneka.
Kunywa
umaze cyangwa uri kurya byongerera umubiri ubudahangarwa bityo bigafasha
kuramba.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare munini w’abantu banywa inzoga baramba ugereranije n’abatayinywa , bityo bikaba biri mu bituma abantu benshi
batayireka kuko baba baniyumvamo ubukomere mu mubiri , hakba hari n’ababona
umuntu yrwaye mu zabukuru bakavug ko ari
ukubera ko yaba yararetse inzoga.
2. Kongera
imbaraga n’ubushake mu gukora imibonano mpuzabitsina.
Abantu besnhi ibi barabyemeza ariko n’ubushakashatsi bwa vuba bwarabyemeje , bityo bikaba bituma
abantu besnho bateganya gukora imibonano mpuzabitsina babanza kunywa inzoga ,
rimwe na rimwe abagore bakazigurira abagabo babo .
3. Kunywa
inzoga kandi bifite indi mimaro inyuraye irimo :
Kunywa divayi
bigabanya 60% kuba warwara ibicurane ; Kunywa mu rugero bituma ubwonko bwongera
imbaraga bityo bigafasha mu kukurinda kwibagirwa ; Byoza impyiko bityo
bigafasha kurwanya indwara yo kuzana utubuye mu mpyiko (calcul
renale/gallstones) ; Bifasha mu kurwanya kuba warwara diyabete.
Nyuma y’ibi byose kandi hongerwaho ko inzoga
ari gahuzamiryango kuburyo ituma ibirori n’amakwe bigenda neza, yemwe ngo n’abayisangiye
ntawe uba yahemukira undi bityo ngo igafasha mu kongera inshuti no guhuza
imiryango.
Twongereho ko inzoga ihuza abantu, mu birori
n’amakwe
Mu nkuru irakurikira iyi turaza kugaruka ku ngaruka zikomeye inzoga ishobora kugira ku
buzima bw’umuntu ku buryo bishobora no kumuviramo urupfu. Buri wese akaba asaba kureba icyamugirira
akamaro kukoubuzima ari impano ikomeye imana yahae umuntu kandi amagara akaba
aseseka ntayorwe.
No comments:
Post a Comment