Benshi mu banyarwanda bakunda kwibaza ibibazo byinshi , zimwe muntego zacu nk’urubuga
isokotv.rw tukaba tawriyemeje kubabera isoko
y’ibyabagirira aakamaro , tukaba
tugiye kubagezahibijyanue n’imishahara y’abapolisi uko irutanwa bijyanye
n’amapeti bafite.
Ibijyanye
n’imishahara y’abapolisi b’u Rwanda, turabishingira mu byemejwe n’Inama
y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14/10/2015. Iteka rigena imishara ryatangiye gukurikizwa ku
munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda. Agaciro
karyo gahera ku wa 01/01/2016 ku cyiciro cya mbere, cyiciro cya kabiri kigahera
ku wa 01/07/2016. Iyo tubagezaho, ni imishahara mbumbe, iba itarakurwamo
imisoro, ubwishingizi n’ibindi bibanza gukatwa ku mishahara.
Mu kubagezaho uko
amapeti y’igipolisi cy’u Rwanda akurikirana, ibirango byayo n’umushahara wa
buri mupolisi, turahera ku ipeti rito tugenda tuzamuka ku ipeti risumba ayandi:
ariko nyuma turabibereka mu mbonerahamwe duhereye ku rinini.
- Ipeti
rya mbere mu gipolisi rya Police Constable (PC), nta kirango rigira, bivuga ko umupolisi wese ugitangira mu ishuri
ry’abapolisi bato, ahita atangirana iri peti. Umupolisi ufite iri peti,
ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 70,799 ku kwezi.
- Ipeti
rya kabiri mu gipolisi, ni irya Corporal (CPL) rirangwa n’ikirango
cy’inyuguti za V ebyeri. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara
mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 83,829 ku kwezi.
- Ipeti
rya gatatu mu gipolisi cy’u Rwanda, ni irya Sergeant (SGT), rirangwa
n’ikirango cy’inyuguti eshatu za V. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa
umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 96,877 ku kwezi.
- Ipeti
rya kane mu gipolisi cy’u Rwanda, ni irya Senior Sergeant (SSGT), rirangwa
n’ikirango cy’inyuguti eshatu za "V" hakajyaho n’akamenyetso
kari mu ishusho y’umwashi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara
mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 164,045 ku kwezi.
- Ipeti
rya gatanu mu gipolisi, ni irya Chief Sergeant (CSGT) rirangwa n’ikirango
cy’inuma izengurutswe n’uruziga rwanditsemo "Rwanda Police", iri
rikaba ari naryo peti rya nyuma mu bapolisi bato. Umupolisi ufite iri
peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 213,130 ku kwezi.
- -
Ipeti rya gatandatu ari naryo rya mbere mu cyiciro cy’abapolisi
b’abofisiye (officers) ni irya Assistant Inspector (AIP) rirangwa
n’ikirango cy’inyenyeri imwe, cyambarwa ku ntugu zombi. Umupolisi ufite
iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 264,399 ku
kwezi.
- Ipeti
rya karindwi ni irya Inspector (IP) rirangwa n’ikirango cy’inyenyeri
ebyiri cyambarwa ku ntugu zombi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa
umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 323,804 ku kwezi.
- Ipeti
rya munani ni irya Chief Inspector(CIP), rirangwa n’ikirango cy’inyenyeri
eshatu cyambarwa ku ntugu zombi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa
umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 432,469 ku kwezi.
- Ipeti
rya cyenda, ni irya Superintendent (SUPT) rirangwa n’ikirango gifite
ishusho y’ikirangantego cy’igihugu, cyambarwa ku ntugu zombi. Umupolisi
ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 559,406
ku kwezi.
- Ipeti
rya cumi, ni irya Senior Superintendent (SSP) rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego
kiri kumwe n’inyenyeri imwe. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara
mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 671,288 ku kwezi.
- Ipeti
rya cumi na rimwe, ni irya Chief Superintendent (CSP) rirangwa n’ikirango
kirimo ikirangantego n’inyenyeri ebyiri. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa
umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 806,957 ku kwezi.
- Ipeti
rya cumi na kabiri, ni irya Assistant Commissioner (ACP) rirangwa
n’ikirango kigizwe n’ikirangantego cy’igihugu n’ishusho y’uruziga rufite
umuzenguruko ukoze mu ihundo, hagati hakaba harimo imishyo ibiri
isobekeranye. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe
w’amafaranga y’u Rwanda 1,104,565 ku kwezi.
- Ipeti
rya cumi na gatatu, ni irya Commissioner (CP), rirangwa n’ikirango kigizwe
n’ikirangantego cy’igihugu, ishusho y’uruziga rufite umuzenguruko ukozwe
mu ihundo, hagati hakaba harimo imishyo ibiri isobekeranye, hanyuma hagati
y’ibi birango hakaba harimo inyenyeri imwe. Umupolisi ufite iri peti,
ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 1,146,739 ku kwezi.
- Ipeti
rya cumi na kane, ni irya Deputy Commissioner General (DCGP), rirangwa
n’ikirango kigizwe n’ikirangantego cy’igihugu, ishusho y’uruziga rufite
umuzenguruko ukozwe mu ihundo, hagati hakaba harimo imishyo ibiri
isobekeranye, hanyuma hagati y’ibi birango hakaba harimo inyenyeri ebyiri.
Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda
1,329,839 ku kwezi.
- Ipeti
rya cumi na gatanu ari naryo rya nyuma mu gipolisi cy’u Rwanda, ni irya
Commissioner General (CGP). Iri rirangwa n’ikirango kirimo ikirangantego
cy’igihugu, ishusho y’uruziga rurimo inuma ndetse n’ishusho y’uruziga
rufite umuzenguruko ukozwe mu ihundo, hagati harimo imishyo ibiri
isobekeranye. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe
w’amafaranga y’u Rwanda 1,735,800 ku kwezi.
Icyitonderwa: Inspector General (IGP) na Deputy Inspector
General (DIGP) si amapeti, ahubwo ni imyanya w’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u
Rwanda. Urugero, Inspector General (IGP) Emmanuel Gasana uyobora Polisi y’u
Rwanda, afite ipeti rya nyuma mu gipolisi cy’u Rwanda, rya Commissioner
General.
Ufite umwanya w’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ari we Inspector
General, ahemberwa uwo mwanya, akaba ahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u
Rwanda 2,395,449 buri kwezi hanyuma n’abamwungirije ku buyobozi Deputy
Inspector General bagahabwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 2,177,430
buri kwezi.
Ikindi ukwiye kumenya ku bijyanye n’ibirango by’amapeti
y’igipolisi cy’u Rwanda, ni uko uretse ibirango byambarwa ku rutugu, guhera ku
ipeti rya Chief Superintendent hatangira kwambarwa n’ibindi birango bakunda
kwita ibirokoroko, byambarwa ku ikora ry’umwambaro wa Polisi
imbonerahamwe y'imishahara y'abapolisi mu Rwanda
No comments:
Post a Comment