Umubare munini w’abagura telefone usanga bagorwa no kumenya niba telefone baguze zujuje ubuziranenge cyangwa zarakozwe n’abamamyi.
Twifashishije imbuga za internet
zitandukanye, twabakusanyirije uburyo ushobora kumenya niba telefone uguze ari
umwimerere (original) cyangwa ari inyiganano.
Ikintu
cya mbere ugomba kwitaho mbere yo kujya kugura telefone, ni ukumenya amakuru
ahagije kuri iyo telefone, si byiza kujya ku isoko utazi ubwoko bwa telefone
uri bugure cyangwa bimwe mu biyigize kuko byakugora kumenya niba iyo ugiye
kugura ari umwimerere cyangwa inyiganano (zimwe bakunze kwita inshinwa).
Uburyo
bwa mbere bwo gutandukanya telefone y’inyiganano n’iy’umwimerere, ni ukureba
imiterere yayo. Urugero niba ugiye kugura telefone, uruganda rwayo rwarakoze
ifite imbere (tableau) h’ikirahuri, ugasanga iyo ugiye kugura ni pulasitike, ni
ikimenyetso cy’ibanze cyakwereka ko iyo telefone ari inyiganano, gusa usanze
bihuza nabyo ntabwo bihita bisobanura ko ari umwimerere, ni byiza no kureba
ibindi bimenyetso.
Ikimenyetso
cya kabiri wareba ni ukugenzura niba amakuru yanditse ku gipfunyika telefone
irimo, ahura n’amakuru iyo telefone ifite ndetse agahura n’amakuru atangwa na
sosiyete yayikoze.
Abenshi
mu bamamyi bigana ibigaragarira amaso ako kanya, nyamara iyo ugenzuye neza
uhita ubona ukudahuza hagati y’inyiganano n’iya nyayo.
Mu
gihe ugiye kugura telefone idapfunyitse mu gipfunyika kikwereka amakuru
ayerekeye, cyangwa ukaba utanayabonaho, ushobora kureba ibiranga iyo telefone
ku rubuga GSMArena (niba ari android) cyangwa ku rubuga rwa sosiyete yakoze iyo
telefone.
Usangaho
amakuru arambuye kuri iyo telefone, nusanga hari amakuru baguha adahura n’ibyo
iyo telefone ugiye kugura iri kukwereka, jya umenya ko iyo ari inyiganano.
Mu
gihe ugura telefone ikoresha android, ushobora no kwifashisha porogaramu ya
Antutu Benchmark, uyikuye ku bubiko bwa Google Play.
Iyi
porogaramu igufasha kumenya iby’ingenzi kuri telefone ugiye kugura, iyo umaze
kuyishyira muri telefone yawe, urayifungura ugahitamo niba wifuza gupima
umuvuduko wayo, nyuma ugahitamo ubwoko bwa telefone uyigereranya nayo (Urugero
niba iyo ugiye kugura ari Samsung Galaxy J7, uyigereranya nayo.) Iyo ari
inyiganano ikwereka aho ko bitandukanye, ariko iyo ari iya nyayo ibizigize
birahura.
Ikindi
kandi AnTuTu officer yagufasha kumenya mu buryo bworoshye niba telefoni yawe
ari inyiganano cyangwa ari umwimerere. Iyo umaze gushyira muri telefoni yawe
iyi porogaramu uyikuye kuri Google Play, urayifungura warangiza ugafungura na
AnTuTu Officer ku mashini yawe, hanyuma ugatunga camera ya telefoni kuri ecran
y’imashini werekeza ahari QR Code.
Icyo
gihe iyi porogaramu ikorera igenzura telefoni yawe (scan) hanyuma niba ari
umwimerere ihita yigaragaza mu ibara ry’icyatsi yanditseho ubwoko bwayo
n’ijambo ‘Good’ hanyuma yaba ari inyiganano ikaza mu ibara ritukura yanditseho
amagambo ‘High Copy’.
Niba
kandi telefone ugiye kugura ari ikorwa na sosiyete ya Apple (iPhone), ikintu
cy’ingenzi ugomba kugenzura ni uko iba ikoresha iOS.
Iyi
ni porogaramu ifasha telefone zakozwe n’iyi sosiyete kuba zakora, muri iOS,
hakoramo porogaramu ya iTunes, ntabwo ari Google Play ndetse no kuyikoresha
bisaba ko uba ufite konti ya iCloud. Telefone itarakozwe na Apple ntabwo
yabasha gukoresha ubu buryo, nuhabwa telefone ugasanga ntibukoresha, jya umenya
ko ari inyiganano.
Uburyo
bwa nyuma ni ukugenzura IMEI (International Mobile Equipment Identity) na
Serial number bya telefone yawe.
IMEI ni umubare wihariye ufasha telefone kujya ku murongo (ubasha gutuma ikora). Uyu mubare uba ubitse amakuru menshi yerekeye telefone yawe, nawo wagufasha kumenya niba koko telefone ugiye kugura ari inyiganano cyangwa atari yo.
IMEI ni umubare wihariye ufasha telefone kujya ku murongo (ubasha gutuma ikora). Uyu mubare uba ubitse amakuru menshi yerekeye telefone yawe, nawo wagufasha kumenya niba koko telefone ugiye kugura ari inyiganano cyangwa atari yo.
Kuri
telefone ikoresha uburyo bwa android, ushobora kubona IMEI ukanze Settings >
About > Status >Imei Information, cyangwa ugakanda *#06# ukabona uwo
mubare ugizwe n’imibare 15.
Nyuma
yo kubona uyu mubare, fungura urubuga rwa www.imei.info urahabwa umwanya wo
kwandikamo IMEI ya telefone, ushyiremo wa mubare ubundi ushakishe. Uru rubuga
rurahita ruguha amakuru ya nyayo kuri iyo telefone bityo ubashe kumenya niba
ari inyiganano cyangwa ari umwimerere.
Niba
kandi ari telefone ya iPhone ugiye kugura, kanda kuri Settings > General
> About phone, urahita uhabwa serial number y’iyo telefone.
Ukimara
kuyihabwa, fungura urubuga https://checkcoverage.apple.com/ maze
wandukuremo iyo serial number weretswe. Iyo telefone niba ari umwimerere,
uzahabwa amakuru ayerekeye, niba ari inyiganano, nta makuru ayerekeye uzahabwa.
source : Igihe
No comments:
Post a Comment