Umukuru
wa Police mu gace ka Tandahimba muri Tanzania witwa Sebastian Waryuba yatanze
amabwiriza yo guta muri yombi abanyeshuri batanu batwite hamwe n’ababyeyi babo
kugira ngo babazwe abateye inda bariya bana. Police kandi ngo ishingiye ku
makuru make imaze kubona iri guhiga abakekwaho gutera bariya bana
inda.
ikinyamakuru THE Citizen Kivuga ko muri Tandahimba hamaze kwirukanwa abanyeshuri 55 bazira ko
batwite.
Waryuba yabwiye
inteko y’abavuga rikijyana muri kariya gace ko bariya bakobwa hamwe n’ababyeyi
babo bafashwe kugira ngo batange amakuru yafasha Police mu guta muri yombi
abakekwaho gutera bariya bana inda.
Umunyamabanga
mukuru mu buyobozi bwa kariya gace witwa Ahmed Azizi avuga ko bariya bakobwa
n’ababyeyi babo bararekuwe ariko bamaze gutanga amande.
Imiryango yita
ku burenganzira bwa muntu yo muri kariya gace yamaganye ikemezo cya Police cyo
gufunga bariya bana n’ababyeyi babo, ikavuga ko byari bube byiza iyo hafatwa
abakekwaho gukora icyaha kurusha gufata abagikorewe. ibi kandi byasabwe pa perezida Maghufuri ubwe ko umunyeshuri watwaye inda azajya ahita yirukanwa ku ishuri burundu.
No comments:
Post a Comment